Amavuta ya moteri ya Shell Helix ku modoka
Turumva neza urukundo rwawe rwo gutwara imodoka. Niba utwara kubera amajwi y’imodoka, amatara yo nijoro, umuvuduko cyangwa inshuti yawe magara, turabizi impamvu utwara. Ni yo mpamvu amavuta ya moteri ya Shell Helix Fully Synthetic akorwa muri gaze karemano kandi yagenewe gukora neza kwa moteri yawe, kugira ngo ukomeze gukunda gutwara imodoka no gukomeza urugendo rwawe.
Ibyiza by’amavuta ya moteri ya Shell Helix Fully Synthetic

Kurinda moteri ikorwa cyane no kwangirika
N’uburyo bwose butwara imodoka, Shell Helix Ultra itanga uburinzi bukomeye ku moteri yikoresheje cyane no kwangirika. Kuko Shell Helix Ultra ikoze mu buryo bwa synthetique bugezweho ikomoka kuri gaze karemano, irakomeye kandi ntishonga vuba ku rwego rwa molekile ugereranyije n’izikozwe mu mavuta asanzwe y’ubutaka. Ikomeza kugira imbaraga igihe kinini kandi itanga uburinzi bukomeye bwo kurwanya kwangirika kwa moteri, kugeza kuri 32% kuruta ibipimo bya nyuma by’inganda*, ndetse no kugabanya umubare w’amavuta ashonga ho 50%, bigatuma ukomeza gukunda gutwara imodoka. *Ugereranyije n’igipimo cya API SN.”