Skip to main content
Employee at GTL plant

Turi Bande

Mu Rwanda, ibicuruzwa na serivisi za Shell bitangwa na Vivo Energy.

Inkomoko ya Vivo Energy ni inkuru y’Afurika – inkuru y’ubwiyongere bukomeye bw’abaturage butera iterambere rirambye ku mugabane uri mu rugendo rw’iterambere. Ubucuruzi bwacu buhuza imbaraga z’ibirango bikomeye ku isi hamwe n’ubwigenge bw’umuco w’ikigo gikora neza kandi gitera imbere. Ibi byose bishingiye ku isoko rikomeje kwiyongera mu turere tw’iterambere ryihuse ku isi.

Yashinzwe mu 2011, Vivo Energy ni ikigo kiri inyuma y’isoko rya Shell, ndetse ubu rinakoresha isoko rya Engen mu masoko menshi yo muri Afurika. Dutanga, ducuruza, ndetse tunatanga karite yambere ya lisansi n’amavuta y’amamashini yujuje ubuziranenge ku bakiriya bacu b’abaguzi n’abacuruzi tubafasha kugira ubunararibonye budasanzwe bwo kubona serivisi zizewe kandi zoroshye.

Iki kigo gifite imiyoboro irenga 2,100 y’aho bagurishiriza lisansi mu bihugu 23 byo muri Afurika y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, Iburasirazuba n’Amajyepfo, kandi gikohereza amavuta y’amamashini mu bindi bihugu by’Afurika.

Twibanda ku kwihutisha iterambere ry’Afurika, dufasha abakiriya bacu koroshya ubuzima bwabo no kunogerwa n’ubunararibonye bwiza dukomeza kubaha.

Icyerekezo cyacu ni ukuzaba ikigo cy’ingufu cyubahwa cyane muri Afurika.