
Indangagaciro zacu
Mu Rwanda, ibicuruzwa na serivisi za Shell bitangwa na Vivo Energy, ibifitiye uburenganzira bwo gukorera ku izina rya Shell.
Indangagaciro zacu z’ibanze ni ubunyangamugayo, ubutabera, no kubaha abantu. Izi ndangagaciro nizo shingiro ry’akazi kacu kandi ni ryo shingiro ry’ubucuruzi bwacu. Tuzishyira imbere muri byose dukora. Mu by’ukuri, izi ndangagaciro ni ingenzi mu ntsinzi yacu no mu kuzamura ubucuruzi bwacu nk’ikigo, ndetse no mu kugera ku ntego yacu yo guhinduka ikigo cy’ingufu cyubahwa cyane muri Afurika.
Izi ndangagaciro zashyizwe mu mategeko yacu y’imyitwarire no mu mahame y’ubucuruzi rusange, agaragaza amahame asobanutse neza, ashyira mu bikorwa imikorere n’ibikorwa bigomba kuyobora imyitwarire y’abakozi bacu bose, hagamijwe gukoresha imyitwarire ikwiye muri buri kigo cya Vivo Energy igihe cyose.