Skip to main content
about us

Ibyerekeye Twebwe

Mu Rwanda, ibicuruzwa na serivisi za Shell bitangwa na Vivo Energy Plc, ari yo yahawe uburenganzira bwo gukorera ku izina rya Shell. Ikigo cya Vivo Energy gikora kandi kigacuruza ibicuruzwa mu bihugu byo mu Majyaruguru, Iburengerazuba, Iburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika.

Iki kigo gifite imiyoboro irenga 3,900 y’aho bagurishiriza lisansi mu masoko 28, gikoresha amamare ya Engen na Shell kandi gikohereza amavuta y’amamashini (lubricants) mu bindi bihugu by’Afurika. Ibicuruzwa bigenerwa abaguzi birimo lisansi, amavuta y’amamashini, serivisi z'i karita, amaduka ya serivisi z’ubucuruzi, resitora, ndetse n’izindi serivisi zitari izisanzwe za lisansi. Rikora kandi rikatanga lisansi, amavuta y’amamashini, gaze itekeshwa (LPG) ndetse n’imiti y’ubucuruzi ku bakiriya baturuka mu nzego zitandukanye zirimo izo mu by’amazi (marine), ubwikorezi bwo mu kirere (aviation), ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (mining), imyubakire, ingufu, ubwikorezi, ubuhinzi n’inganda.

Vivo Energy ikomeje kwagura no kuzana ibisubizo bishya mu bijyanye n’ingufu hagamijwe guteza imbere ubuziranenge n’ubumenyi burambye.

Iki kigo gifite abakozi basaga 6,000 kandi gifite ubushobozi bwo kubika lisansi ingana na litiro miliyari 2.1.

Kumenya byinshi kuri Vivo Energy, musure urubuga rwa www.vivoenergy.com